Imibereho myiza ni inkingi ikomeye Umuryango wa FPR-Inkotanyi wubakiyeho aho imbaraga zose ziri gushyirwa mu gutuma imibereho y’Abanyarwanda irushaho kuba myiza.
Bitewe n’ibyo Igihugu cyanyuzemo mu binyacumi bishize, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, wiyemeje ko Abanyarwanda bose bazoroherezwa kugira amahirwe yo kuba mu buzima bwiza, nta vangura.
Imibereho myiza y’abaturage
- Iyi ni imwe mu nkingi z’iterambere ry’Igihugu, ni yo mpamvu FPR-Inkotanyi yiyemeje ko Abanyarwanda batazaba mu buzima bwo kwifuza ahubwo hagomba gutangwa amahirwe angana kuri bose, kuzamura amatsinda y’abanyantege nke, kubatoza umuco wo kwizigamira, kuzana impinduka mu micungire y’ubutaka, gutuzwa mu midugudu, kubungabunga ibidukikije, n’ibindi.
Ubuzima
- Igihugu gifite ubuzima kiba ari igihugu gikize. FPR-Inkotanyi yashyize umwihariko mu gushyira abaturage mu cyerekezo cyo kubona serivisi z’ubuzima zuje ubuziranenge aho bari hose mu Gihugu.
- Kugira ngo Abanyarwanda bagire ubuzima bwiza, hashyizweho ingamba zitandukanye zirimo kuboneza urubyaro, kwigisha ibijyanye n’ubuzima, inyigisho z’imirire myiza, n’isuku muri rusange.
- Hubatswe ibitaro bishya, ibindi biravugururwa, ndetse hanatangwa ibikoresho bigezweho, hongerwa umubare w’abakora mu nzego z’ubuzima bashoboye barimo abaganga, abakora muri za farumasi, abaforomo n’abandi.
- Ku bijyanye no gutuma serivisi z’ubuzima zorohera buri wese kuzigeraho kandi zihendutse, FPR-Inkotanyi yashyizeho ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé).
Kubakira abagore ubushobozi
- Kugeza ubu abagore bagize umubare munini w’Abaturarwanda. Iki ni icyiciro cy’ingenzi cyane cy’abaturage. Bityo, FPR-Inkotanyi yasanze bikwiriye kureka gukora uko Guverinoma zabanje zakoraga, yiyemeza gushyira abagore ku isonga mu iterambere ry’Igihugu.
- Ibi byagaragaye nyuma y’urugamba rwo kwibohora no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho abagore bashyizwe ku ruhembe, byaba muri politiki cyangwa mu bukungu, kandi ibi byatanze umusaruro ushimishije.
Uburezi
- Umuryango wa FPR-Inkotanyi urajwe ishinga no gukomeza guteza imbere urwego rw’uburezi rufite abarimu bashoboye, no guteza imbere indangagaciro Nyarwanda, umuco w’amahoro, kubahiriza uburenganzira bwa muntu no gukunda Igihugu.
- Umuryango wa FPR-Inkotanyi ukomeje gushyira imbere imyigishirize y’amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga n’ubugeni, wibanda ku kuba abo barangije muri ayo masomo bashobora guhanga imirimo, bakongera agaciro k’ibyo bakora, byaba mu Rwanda no ku isoko mpuzamahanga.
- Imbaraga zihariye zashyizwe mu guharanira ko urubyiruko rw’u Rwanda rusoza amashuri yarwo rufite ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo, mu nzego zitandukanye.
Iyo ni yo mpamvu duhanze amaso amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, aho ubumenyingiro butangwa ku rubyiruko rwo mu Rwanda kandi rugahabwa ibikenerwa byose kugira ngo ubumenyi rwungutse bushyirwe mu bikorwa, kandi butange umusaruro ku baturage.
Guhanga imirimo
- Mu guharanira ko Abanyarwanda bafite ubumenyi bunyuranye babona imirimo, FPR-Inkotanyi yashyizeho porogamu zitandukanye zatumye abafite ubushobozi bunyuranye babona akazi.
- Binyuze muri FPR-Inkotanyi, u Rwanda rwashoboye kujya mu miryango itandukanye y’ubukungu yo mu Karere mu rwego rwo kwagura isoko ry’ibicuruzwa no kubonera isoko umusaruro w’u Rwanda, harimo no kubonera abakozi imirimo.
- Ibintu bitabagaho mbere, ubu Abanyarwanda bafite ubumenyi bukenewe babashije guhanganira imyanya y’akazi mu Karere binyuze mu nzira zinyuranye zirimo n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
Uretse ibyo, u Rwanda mu myaka 20 ishize rwashyigikiye ingamba zinyuranye zigamije guharanira ko abaturage, usibye kubona ubumenyi bukenewe, babasha kubona akazi. Kuri ubu intego ya FPR-Inkotanyi ni uguhanga nibura imirimo 200.000 itari iy’ubuhinzi, buri mwaka.
Iyo ntego izashyigikirwa n’imishinga itandukanye irimo nka “Hanga Umurimo” igamije gufasha urubyiruko kubona igishoro, ngo rubashe kubyaza umusaruro imishinga rufite.
Inkunga zitangwa mu kuzamura imibereho myiza y’abaturage
- Umuryango wa FPR-Inkotanyi washyizeho ingamba zo kureba niba abatishoboye bahabwa kandi bakabona amahirwe yo kubaho nk’abandi Banyarwanda. Aho bishoboka, inkunga bahawe ibafasha kwibeshaho bakava mu cyiciro cy’abafashwa.
- Gushyiraho urwego rw’amategeko mu kurengera abatishoboye nk’abasaza, abafite ubumuga, abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, abahoze ari abasirikare, n’abandi.
- Abo bose bungukiye muri gahunda zitandukanye zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage, kandi benshi muri bo kuri ubu bagira uruhare mu iterambere ry’Igihugu. Izo gahunda zirimo Ubudehe, Vision Umurenge Programme (VUP), Gira Inka (yanafashije imiryango myinshi y’Abanyarwanda gutunga inka byatumye babona amata n’ifumbire yo gukoresha mu buhinzi bwabo).
Umuco
Umuryango wa FPR-Inkotanyi uha agaciro umuco w’u Rwanda, hashingiwe ku mico myiza yawo, iwugira ishingiro ry’iterambere. Ushyiraho ishuri ry’Igihugu ry’Indimi n’Umuco ukanategura amategeko, inshingano, imiterere, n’imikorere yaryo.
Umuco wakomeje kuba izingiro ry’ubukungu bw’iki Gihugu, aho ibikorwa bimwe na bimwe byongeye kwifashishwa mu gukemura ibibazo u Rwanda rwahuye na byo mu mibereho no mu miyoborere.
Urugero rw’ibyo ni Inkiko Gacaca zaciye imanza zirenga miliyoni zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu byashoboraga kuzafata imyaka amagana ushingiye ku nzira z’amategeko zari zisanzwe, zitanakoraga.
Inkiko Gacaca kandi zanageze ku byo inkiko zisanzwe zitari kugeraho, birimo ubwiyunge hagati y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n’abayikoze.
Ibindi bisubizo byishatswemo n’Abanyarwanda birimo Umwiherero, Umushyikirano, Umuganura, n’ibindi.
Ibikorwa by’imyidagaduro
Gukomeza guha Abanyawanda uburyo bwo kwitabira siporo kugira ngo bagire ubuzima bwiza, banishimire ibikorwa by’imyidagaduro, yaba iyo mu Gihugu cyangwa imikino mpuzamahanga.
Gushishikariza Guverinoma kubaka sitade mpuzamahanga n’iziringaniye mu mijyi n’uturere hirya no hino mu Gihugu, bizadufasha kuzamura ibendera ry’Igihugu ku ruhando mpuzamahanga, binafashe Abanyarwanda bose kwitabira ibikorwa bya siporo, hagamijwe ubuzima bwiza no kwirinda indwara.
Kunoza imiturire
Umuryango wa FPR-Inkotanyi uzakomeza gufasha Abanyarwanda kubaka inyubako nziza kandi bature ahantu heza bashobora kubona ibikorwaremezo rusange bitabagoye, nk’amazi, umuriro w’amashanyarazi, imihanda, ibitaro n’amashuri.
Kuvugurura politiki y’imiturire mu Rwanda no gushyiraho politiki y’Igihugu yo gutuza abantu mu midugudu, ni ibintu Umuryango wa FPR-Inkotanyi ushyize imbere.
Umuryango wa FPR-Inkotanyi uzakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya politiki y’imiturire mu Rwanda no gushyiraho uburyo bworoshye bwo gutera inkunga kubona ibikoresho by’ubwubatsi bidahenze kandi byiza, mu gushishikariza abashoramari kubaka inzu ziciriritse.