Mu gihe kinini, u Rwanda rwaranzwe n’imiyoborere mibi ishingiye ku butegetsi bw’igitugu, ivangura ndetse no guheza abaturage mu miyoborere y’Igihugu cyabo. N’ubwo amatora yabaga mu Rwanda, ntabwo yabaga ashingiye ku bitekerezo byiza cyangwa ubushobozi bw’abakandida, ahubwo yabaga ashingiye ku moko, irondakarere, imyemerere ndetse n’ibindi bidafasha Igihugu mu buryo ubwo ari bwo bwose. Nyuma y’amatora, abayobozi batowe ntabwo bigeze bita ku bibazo by’abaturage bakabaye bashinzwe kureberera.
Umuryango FPR-Inkotanyi wizera ko demokarasi nzima ari bwo buryo bwiza bw’imiyoborere bwahanzwe n’abantu bakanabukoresha. Ni yo mpamvu Umuryango FPR-Inkotanyi uzaharanira gushyiraho ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi mu Rwanda. By’umwihariko, Umuryango FPR-Inkotanyi uzibanda kuri ibi bikurikira:
- Kugenzura ko abaturage bose b’Igihugu bahagarariwe na Guverinoma kandi bakazagira uruhare mu miyoborere y’Igihugu. Bazagira uruhare binyuze mu gutanga ibitekerezo byabo kugira ngo ibibazo byabo bikemurwe, bazarugira kandi binyuze mu kwitorera abayobobozi, gushyira mu bikorwa ibisubizo by’ibibazo byabo ndetse no gukuraho abayobozi igihe cyose badashobora kuzuza inshingano zabo.
- Uzaharanira gushyiraho Igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubaha uburenganzira bw’abagituye bose ku buryo abantu bose bazangana imbere y’amategeko, kandi bakagira amahirwe angana. Umuryango FPR-Inkotanyi uzateza imbere politiki y’amashyaka menshi mu Rwanda mu gihe cyose azaba yubahiriza uburenganzira bwa muntu bw’Abanyarwanda.
- Wizera ko demokarasi n’iterambere bidashobora kugerwaho mu gihe nta buringanire buhari, ari na yo mpamvu Umuryango FPR-Inkotanyi uzateza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye ku buryo buri wese ashobora kugira uruhare n’amahirwe bingana n’ibya mugenzi mu kubaka u Rwanda.
Mu rwego rwo kugera kuri ibi byose, Umuryango FPR-Inkotanyi uzaharanira gushyiraho inzego zitandukanye z’imiyoborere (urwego nshingamategeko, urwego nyubahirizabikorwa n’urwego rw’ubucamanza).