Nyuma ya 1959, byagaragaye ko bamwe mu Banyarwanda bari bagambiriye kurimbura bagenzi babo bise Abatutsi.
Muri icyo gihe abantu barishwe, ingo zirasenywa, abandi bahunga Igihugu. Ibi bikorwa byarakomeje bigeza mu 1994 ubwo Igihugu cyaburaga abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu. Abagizweho ingaruka barimo Abatutsi ndetse n’abandi batemeraga ibyarimo biba.
Abakoze Jenoside bahunze u Rwanda berekeza mu bindi bihugu byiganjemo ibyo mu Biyaga Bigari, aho batangiye gukwirakwiza ingengabitekerezo kugeza ubwo FPR-Inkotanyi itangiye kuyirwanyiriza yo. Kandi izakomeza kurwanya ingengabitekerezo yivuye inyuma, haba mu Rwanda, mu Biyaga Bigari ndetse n’ahandi hose ku isi.
Impamvu. Umuryango FPR-Inkotanyi:
- Uzarwanya wivuye inyuma ingengabitekerezo yose ishingiye ku bwoko, umuco, imyemerere ndetse n’agace umuntu avukamo.
- Uzaharanira ko u Rwanda rushyiraho amategeko arwanya gucamo abantu ibice n’abahakana Jenoside.
- Uzaharanira ko mu Rwanda himakazwa uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko uburenganzira bwo kubaho.
- Uzaharanira ko nta buyobozi buzimakaza ivangura iryo ari ryo ryose.
- Uzaharanira ko abaturage bajya mu nzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano bumva ko ari inyungu zabo bakorera. By’umwihariko FPR-Inkotanyi izakangurira abo mu nzego z’umutekano kurwanya ububi bwa Jenoside kandi biteguye kuyirwanya mu Rwanda, mu Karere cyangwa ahandi hose bikenewe.