Ubukungu

Ubukungu

Kubaka ubukungu bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu

Ubukungu bw’u Rwanda bwaranzwe n’ibibazo bikurikira: 

  • Umusaruro muke wagiye uterwa no gukora ubuhinzi buciriritse; bugamije kwihaza no guhaza ibikenewe mu Gihugu gusa, kandi na byo ntibikunde igihe cyose. Ntibyashobokaga gusagurira amasoko y’imbere mu Gihugu n’amasoko mpuzamahanga.
  • Ubumenyi n’ikoranabuhanga byari bikiri hasi mu buhinzi, bityo u Rwanda rukabona umusaruro muke kandi rugahinga ibihingwa bidafite agaciro kanini.
  • Ubuke bw’abakozi bafite ubumenyi buhagije mu ikoranabuhanga ry’ubuhinzi.
  • Ubwizigame buke n’ishoramari rito, ridashobora gutuma habaho iterambere rirambye ry’urwego rw’ubuhinzi.
  • Ubuke bw’umutungo kamere wafasha u Rwanda gutera imbere. 
  • Kuba Igihugu kidakora ku nyanja, aho u Rwanda rwishyura ikiguzi kinini mu
  • Imyumvire iciriritse yo gushingira ku baterankunga, ndetse n’imitekerereze y’uko iterambere rizaturuka mu mpano ziturutse mu mahanga: aho abantu batega amaboko kuri Leta, na Leta na yo igatega amaboko ku baterankunga. 
  • Virusi itera SIDA yagiye itwara ubuzima bw’Abanyarwanda bakiri bato, bagifite ubumenyi n’amahirwe yo guteza imbere Igihugu.
  • Ingaruka za Jenoside yahitanye abarenga miliyoni, igasiga imfubyi, abamugaye n’abapfakazi badashobora kwiyitaho no kwiteza imbere. Yanasenye ibikorwaremezo byashoboraga gufasha mu iterambere ry’u Rwanda. Jenoside kandi yasenye icyizere abantu bari bafitiye Leta. Abashoramari mpuzamahanga na bo batakarije Leta icyizere.

Umuryango FPR-Inkotanyi ushishikajwe no gukuraho izi nzitizi zose kugira ngo Igihugu kigere ku bukungu bwigenga kandi bushingiye ku mutungo bwite w’Igihugu.

By’umwihariko Umuryango FPR-Inkotanyi: 

  • Uzashyiraho imiyoborere myiza mu rwego rwo kongera kubaka icyizere abaturage bafitiye Leta, kugira ngo umuntu wese, harimo n’abashoramari b’abanyamahanga, bagire uruhare mu bukungu bw’u Rwanda, ku nyungu z’Abanyarwanda bose.
  • Uzashishikariza abagore by’umwihariko kugira uruhare rufatika mu nzego zose z’ubukungu bw’u Rwanda.
  • Uzateza imbere ubukungu binyuze mu rwego rw’abikorera. aho Leta izagira uruhare mu gushyiraho amategeko akurura ishoramari mu Rwanda. Leta na yo izashora imari mu mishinga migari ishobora gufasha Igihugu, no mu byo urwego rw’abikorera rutaragira ubushobozi bwo gushoramo imari. 
  • Uzashyira igice kinini cy’ingengo y’imari mu rwego rw’uburezi, cyane cyane muri siyansi, ikoranabuhanga, kwihangira imirimo n’imiyoborere; mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange; kubera ko Umuryango FPR-Inkotanyi wumva neza ko umutungo bwite u Rwanda rufite urusha indi yose agaciro ari abaturage barwo.
  • Ufite intego yo guhindura u Rwanda igicumbi cy’ubukungu mu Karere k’Ibiyaga Bigari, cyane cyane muri serivisi z’ikoranabuhanga. 
  • Ufite intego yo kubyaza umusaruro umutungo kamere w’Igihugu ndetse no kubungabunga ibidukikije. By’umwihariko, Umuryango FPR-Inkotanyi uzaharanira gukoresha uwo mutungo mu iterambere ry’ubukungu bw’Igihugu (gaz methane yo mu kiyaga cya Kivu, ubwiza bw’imisozi, ibibaya, ibiyaga, amashyamba, inyamaswa…)
  • Uzaharanira guteza imbere ubuhinzi kugira ngo haboneke umusaruro uhagije, uzatuma ikibazo cy’ibiribwa gikemuka imbere mu Gihugu, ndetse u Rwanda rusagurire n’amasoko.
  • Uzaharanira ko ibihingwa biterwa mu bice bishobora kweramo. 
  • Uzarushaho gukangurira abahinzi guhinga ibihingwa bitanga umusaruro mwinshi, gukoresha imbuto z’indobanure ndetse n’imbuto mvaruganda.
  • Uzarushaho kuvugurura amategeko y’ubutaka mu rwego rwo koroshya iterambere rishingiye ku mutungo w’ubutaka. Umuryango FPR-Inkotanyi uzafasha Abanyarwanda bashingiye ku buhinzi buciriritse kubona ubundi buryo bwo kubaho, ku buryo urwego rw’ubuhinzi ruzasigara rukorwa n’abanyamwuga. 
  • Uzaharanira ko u Rwanda rugera ku ikoranabuhanga rihambaye, ndetse rukagira ingufu zisubira zihendutse kandi zihagije. Umuryango FPR-Inkotanyi uzateza imbere iyubakwa ry’imihanda ihuza ibice byose by’Igihugu n’ibihugu bituranye n’u Rwanda mu rwego rwo koroshya ubucuruzi. Umuryango FPR-Inkotanyi uzaharanira kugera ku ntego yo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzahuza u Rwanda n’inyanja y’u Buhinde. 
  • Umuryango FPR-Inkotanyi uzarwanya umuco wo gushingira ku nkunga z’amahanga ku buryo Abanyarwanda bazumva ko bafite ubushobozi bwo kwiteza imbere ubwabo.