Ubumwe

Ubumwe

Kugarura ubumwe mu Banyarwanda:

Amateka y’Igihugu cyacu yerekana ko ubwo abakoloni bageraga mu Rwanda, basanze Igihugu gifite abaturage bunze ubumwe, bakunda Igihugu cyabo kandi bagafatanya mu kukirwanirira mu gihe batewe n’amahanga cyangwa se bagabye ibitero.  Abanyarwanda kandi bari bafite uburenganzira bwo gutura aho bifuza hose, bakaba abantu bari bahuje umuco, imyemerere n’ururimi, aho bose bari bahuriye ku kwemera Umwami ndetse n’abatware.

Abakoloni bazanye urwango n’amakimbirane mu Banyarwanda, ndetse bamwe bashinjwa kuba abanyamahanga baranahunga. Aho kugira ngo baharanire gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubutegetsi bwayoboye u Rwanda nyuma y’uko rubonye ubwigenge, bwa MDR-PARMEHUTU na MRND, bwafashe icyemezo cyo gukomeza politiki yo gutandukanya Abanyarwanda ari na byo byabyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. 

Intego ya mbere y’Umuryango FPR-Inkotanyi ni ukongera kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda, kugira ngo Abanyarwanda bakunde Igihugu cyabo kandi babone amahirwe n’uburenganzira bingana, no kugira ngo Abanyarwanda bongere kubana mu mahoro, buzuzanya mu bitekerezo no mu bikorwa. 

Kugira ngo ibyo bigerweho: 

  • Umuryango FPR-Inkotanyi uzarushaho guharanira imiyoborere myiza yubaka uburenganzira bwa muntu kuri buri wese, kandi uhe amahirwe angana Abanyarwanda bose.
  • Umuryango FPR-Inkotanyi uzaharanira kubaka Igihugu kigendera ku mategeko, gifite urwego rw’ubutabera ruhamye ruzashobora kurwanya akarengane karanze u Rwanda mu bihe byashize, kugira ngo Abanyarwanda babe bangana imbere y’amategeko.
  • Umuryango FPR-Inkotanyi uzaharanira gusigasira umuco Nyarwanda ushyira imbere urukundo, ubugwaneza, ubushishozi, ubupfura, kubahana ndetse no kubana neza.