Ubusugire bw’Igihugu n’umutekano

Ubusugire bw’Igihugu n’umutekano

Kubumbatira ubusugire bw’igihugu n’umutekano w’abantu n’ibintu 

Jenoside yasize ibibazo by’umutekano muke mu Rwanda no mu Karere k’Ibiyaga Bigari. Mu Gihugu imbere, bamwe mu Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside ndetse na nyuma yayo bagerageza kwikiza abashoboraga kubashinja. Hari kandi n’abarokotse Jenoside bagerageraje gushaka kwihorera ku bishe imiryango yabo. 

Byongeye kandi, bitewe n’uko Abanyarwanda benshi bari baragize uruhare mu bwicanyi ndetse no gusahura mu gihe cya Jenoside, ibi byatumye ibyago by’uko bakongera kwica no gusahura byiyongera.

Hari umubare munini w’Abanyarwanda bahunze Igihugu nyuma yo kugira uruhare muri Jenoside, n’ubu bakaba bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse bakaba bafite n’abantu babashyigikira. 

Hari kandi Abanyarwanda batarasobanukirwa ububi bwa Jenoside, bakaba bagishyigikiye abayigizemo uruhare. 

Ibi byose biteza umutekano muke, bikaba ari ikibazo gikomeye ku busugire bw’u Rwanda. 

Mu rwego rwo gukemura ibyo bibazo, Umuryango FPR-Inkotanyi:

  • Wiyemeje gushyiraho inzego z’umutekano zifite ubushake n’ubushobozi bwo kurinda umutekano w’Abanyarwanda n’imitungo yabo, ku buryo Abanyarwanda bose, aho bari hose, igihe icyo ari cyo cyose, bazumva batekanye kandi bakizera ko inzego z’umutekano ziteguye kubarinda igihe cyose bibaye ngombwa.
  • Wiyemeje gushyiraho inzego z’umutekano zirangwa n’imyitwarire myiza, urukundo, ndetse no kubaha abaturage zishinzwe kurinda. Umuryango FPR-Inkotanyi uzanashishikariza abaturage gukunda no kubaha izo nzego.
  • Uzashishikariza abaturage b’u Rwanda kugira uruhare mu kwicungira umutekano wabo n’ibyabo, ku buryo abatuye u Rwanda bose bazumva ko umutekano wa bagenzi babo ari wo wabo. 
  • Wizera ko ibihugu byose bifite ubusugire ntakuka kandi bukwiriye kurindwa n’abenegihugu. Ni yo mpamvu FPR-Inkotanyi izaharanira ko u Rwanda rugira ingabo z’Abanyarwanda, zumva neza kandi zikagira ubushobozi bwo kurinda ubusugire bw’Igihugu. 
  • Uzaharanira ko u Rwanda rugira inzego z’umutekano zumva neza ko ziriho kugira ngo zirinde Abanyarwanda, kandi zikagenzurwa n’ubuyobozi bwatowe n’Abanyarwanda. Inzego z’umutekano zigomba kumva neza ko zitegetswe kurinda no kubaha ubuyobozi bwatowe n’Abanyarwanda. 
  • Uzaharanira ko Abanyarwanda bose babyifuza, bagira uburenganzira bwo kwinjira mu nzego z’umutekano igihe cyose bikenewe. 
  • Uzaharanira gushyiraho inzego z’umutekano zirangwa n’imyitwarire myiza, urukundo, ndetse no kubaha Abaturarwanda, unashishikarize abaturage gukunda inzego z’umutekano.