Guharanira umubano ushingiye ku bwubahane, ubufatanye n’ubuhahirane, hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu
Kuva u Rwanda rwakwinjira mu muryango w’Abibumbye, umubano warwo n’amahanga wagiye buri gihe ushingira ku gushimisha abahoze ari abakoloni muri Afurika kugira ngo ruhabwe inkunga na bo. Kenshi na kenshi izi nkunga ntabwo zanakwaga ngo zifashe abaturage.
FPR-Inkotanyi yashyize imbaraga mu kubaka politiki n’ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu bigamije guteza imbere u Rwanda n’Abanyarwanda, kandi bishingiye ku bwubahane hagati y’ibihugu.
Kugira ngo ibi bigerweho, Umuryango FPR-Inkotanyi:
- Uzakora ibishoboka kugira ngo u Rwanda rugirane umubano mwiza wa politiki n’ibihugu byose, cyane cyane ibyo mu karere. U Rwanda ruzanagerageza gushimangira umubano mwiza n’ibihugu byateye imbere.
- Uzakora ibishoboka kugira ngo politiki mpuzamahanga n’ubuhahirane bibe bishingiye ku kubahana no guharanira iterambere ry’umuturage.
- Uzaharanira ko u Rwanda ruba Igihugu kizwi ku ruhando mpuzamahanga mu bijyanye no gukemura amakimbirane ku isi yose, ndetse no kugira gahunda ya politiki igera ku ntego.
- Uzakora ibishoboka mu gutuma Afurika ibona koko ubwigenge bwa nyabwo ndetse ikanashyira hamwe, bityo ikazajya ihabwa umwanya nk’uw’ibindi bihugu bikomeye ku ruhando mpuzamahanga.
- Uzakora ibishoboka kugira ngo politiki y’u Rwanda ku rwego mpuzamahanga ishingire ku kurwanya Jenoside n’ibindi byaha byibasira inyoko muntu aho byabera hose.
- Uzakora ibishoboka byose ngo u Rwanda ruhabwe agaciro ku rwego mpuzamahanga, ndetse inaharanire ko ibibazo byarwo n’uburyo bikemurwamo bizajya bimenywa na bose kugira ngo Igihugu kigumane isura nziza.
- Uzakora byose ngo u Rwanda rukorane n’Ibigo mpuzamahanga bigamije gutsura amajyambere nka Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, Banki y’Isi, Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF na European League.
- Uzakora byose ngo Igihugu kigire amategeko azwi atuma Diaspora Nyarwanda (Abanyarwanda batuye mu mahanga) ishobora gutanga umusanzu wo gufasha mu iterambere ry’u Rwanda, ndetse no guhora bahagarariye Igihugu cyabo aho bari hose.
- Uzakorana n’andi mashyaka yose ya politiki afite intego zo kurwanya ubusumbane bw’ubwoko ubwo ari bwo bwose ndetse agamije kuzamura iterambere ry’Umunyarwanda wese.